in

Amakuru mabi; Umubyeyi wa Meddy yitabye Imana

Mama wa Meddy wari umaze igihe arwariye muri Kenya, kuri uyu mugoroba wo ku cyumweru, yitabye Imana azize uburwayi.

benshi batangiye kumwandikira ku mbuga nkoranya mbaga bamusaba kwihangana muri ibi bihe bikomeye.

umunyamakuru Bayingana David uri mu nshuti za hafi za Meddy wanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ati “Kubura umubyeyi [Mama] aba ari ibyago bikomeye. Komera cyane Meddy. Roho ye [Mama wa Meddy] iruhukire muri paradizo.”

Mu 2019, Meddy yigeze kwandika ku rukuta rwe rwa Instagram amushimira. Icyo gihe yagize ati “Mama arihangana, Mama ariyoroshya, Mama agira urukundo, Mama ntajya agira inzigo. Iteka icyo ahora yifuza ni uko wamwemerera akagukundwakaza, gusubiza ubutumwa bugufi yandika, kumwitaba igihe ahamagaye.”

Meddy ni umwe mu bahanzi bakomeye hano mu rwanda uba mu gihugu cya leta zunze ubumwe z’amerika akaba ari naho ibikorwa bye by’umuziki abikorera.

 

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iyahigaga yahiye ijanja, APR FC igaraguwe na AS Kigali ubugira gatatu mu mwaka umwe

Imvura y’ibitego, Rayon Sports isinyishije rutahizamu wazonze amahanga uzerekanwa mu ndege kuri Rayon day