in ,

Amakuru Atariho Ivumbi: Masudi Djuma Mu Marembo Asohoka Muri Rayon Sports Vuba Bidatinze

Ikipe ya rayon sports ngo yaba yamaze gufata umwanzuro wo kwirukana uwari umutoza wayo Masudi Djuma,mu gihe kitarambiranye!

Ibi bije nyuma y’inama 2 zabaye ku munsi wejo, iyahuje komite ya rayon sports yabereye ku biro byayo kimihurura mu masaha ya mugitondo ndetse niyabereye kuri oasis bar(mu karumuna)ku kabari ka president wiyi kipe uwayezu Jean Fidel, iyi ikaba yari yitabiriwe na bamwe mu bakinnyi bakuru(seniors)biyi kipe barangajwe imbere na muhire kevin captain wiyi kipe!

Bikaba biri kuvugwa ko nibamara kubona umutoza w’agateganyo Masudi azahabwa hagati ya miliyoni 4 na 5.4m z’amafaranga y’u Rwanda nkuko amasezerano abivuga.

Ibi kandi ngo byaciwemo amarenga n’umuyobozi wiyi kipe,uwayezu Jean Fidel ubwo abinyujije muri groupe ya WhatsApp bahuriramo n’abayobozi baza funclubs za rayon sports, ababwira ko baticaye bari gushaka igisubizo cyatuma aba rayon bongera kwishima!

Ngayo nguko, rayon imaze gutsindwa imikino 2 yose ya mucyeba, APR FC ndetse na Kiyovu sports!
Mu manota 21 rayon yakagombye kuba ifite, yabonyemo 11 yonyine.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Tidjara Kabendera akoresheje amagambo yuzuyemo imitoma nyinshi yifurije umugabo we isabukuru nziza y’imyaka ishize barushinze

Akoresheje amagambo atatse urukundo rwa Kibyeyi, Uncle Austin yifurije isabukuru nziza umwana we