Rutahizamu w’ikipe ya Manchester City Erling Braut Haaland ukomeje gutsinda amakipe yo mu gihugu cy’ubwongereza akomeje kuvugisha abatari bacye bitewe n’ibitego atsinda buri munsi.
Uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko ntabwo azitabira igikombe cy’isi cyibura iminsi micye ngo gitangire, kizabera mu gihugu cya Qatar kizatangira ku itariki ya 22 Ugushyingo.
Haaland ikipe ye y’igihugu ya Noruveje (Norway) ntabwo izitabira icyi gikombe cy’isi, birumvikana ko Haaland nawe azacyireba nk’abandi bose.
Ibi ariko abakuricyiranira hafi umupira w’amaguru bamwe bavuga ko ari byiza kuri Haaland kuko ngo mu gihe abandi bazaba bari gukina we azaba ari kuruhuka bityo bazagaruka basanga yararuhutse bihagije.
Abandi bavuga ko byari ku mubera byiza akinnye igikombe cy’isi kuko byari kumufasha kuzamura urwego rwe akanongera umubare we w’ibitego, bigatuma ahabwa Barondoro ku buryo bworoshye.