in

Amakuru atari meza ku muhanzi King James wakunzwe abatari bake mu Rwanda

Umuhanzi King James wakunzwe n’abatari bake muri muzika Nyarwanda byamenyekanye ko agiye guhagarika ibikorwa bya muziki ndetse akaba ari mu myiteguro y’igikorwa azasezereramo ku mugaragaro umuziki.

Ruhumuriza James wamenyekanye nka King James, ni umwe mu bahanzi umuntu atashidikanya kwemeza ko ari mu 10 ba mbere bakomeye mu Rwanda.King James ari mu bahanzi kandi bafite ibihangano byinshi ndetse byanakunzwe n’abatari bacye ndetse akaba yari agikomeje gushyira hanze indirimbo zigera hanze zose zigakundwa.

Amakuru yemeza ko King James atazarenza uyu mwaka wa 2023 agikora umuziki kuko ari wo azasozamo ibi bikorwa byo kuririmba.

Bivugwa ko byari biteganyijwe ko mu kwezi gushize k’Ukuboza 2022 King James yagombaga gukora igitaramo mu Karere ka Rusizi ari na cyo cyari kubimburira icyo azasorezamo umuziki, gusa iki cy’i Rusizi nticyabaye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umubikira yashyize hasi agakiza ashakana n’umufurere bahuye rimwe gusa

Amashirakinyoma ku makuru avuga ko umutoza w’umunyabigwi Florent Ibengé agiye kuza muri APR FC