in

Amakuru atari meza ku mufana ukomeye cyane w’Amavubi ‘Mama Mukura’ yajyanywe mu bitaro igitaraganya

Mukanemeye Madeleine, uzwi cyane nka “Mama Mukura,” ni umufana ukomeye wa Mukura Victory Sport et Loisir ndetse n’Ikipe y’Igihugu, Amavubi. Uyu mukecuru w’imyaka 103 arwariye mu Bitaro bya Kabutare, mu Karere ka Huye. Amakuru y’uburwayi bwe yemejwe n’Umuvugizi wa Mukura VS, Gatera Edmond, wavuze ko yajyanywe mu bitaro kuwa mbere.

Ubuyobozi bwa Mukura VS burateganya kumusura kugira ngo bamenye uko amerewe n’icyo bamufasha. Gatera yavuze ko nk’umuryango, ikipe yabo itakwibagirwa Mama Mukura kuko ari umufana ukomeye wayo kandi yakomeje kuyishyigikira mu bihe byose.

Mukanemeye yavukiye mu Mudugudu wa Kabitoki, mu Kagari ka Munazi, Akarere ka Gisagara mu mwaka wa 1922. Yari umwana wa munani mu muryango we. Yize amashuri abanza ariko ntiyayarangiza kuko yahise ajya gutekera ababikira i Kibeho. Yashatse umugabo afite imyaka 43, ariko ntibagize abana.

Yakunze umupira w’amaguru akiri muto, akawukina hamwe n’abahungu b’iwabo. Yagize amahirwe yo kwitabira imikino Umwami Mutara III Rudahigwa yabonaga. Kuva Mukura VS yashingwa mu 1963, yayikunze cyane, maze ahinduka umufana wayo udasiba imikino.

Nubwo akunda cyane Mukura VS, Mama Mukura akurikira n’Amavubi, akamenya amakuru yayo binyuze kuri radiyo. Ubu, ari gukurikiranwa kwa muganga, ariko abakunzi b’umupira mu Rwanda bamwifuriza gukira vuba.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mugiraneza Jean Baptiste ‘Miggy’ washatse gusabira insinzi Kiyovu Sports maze igisibi cy’aba Islam kigakinga ukuboko, yamaze gufatirwa ibihano

Killaman yashyize umucyo ku makuru amaze iminsi avugwa ko yugarijwe n’ubukene