in ,

Amakuru agezweho: Umutoza watwaye igikombe cya champiyona y’ubwongereza yirukanywe

Ranieri and his players celebrating his trophy

Umutoza w’umutaliyani wakoze amateka yaherukaga kuba mu mwaka ya za 1950, nyuma y’ibihe byiza yagiranye n’ikipe yatozaga, kuri ubu ibyari amateka byahindutse inkuru mbi imusozi. Uwo ntawundi ni umutoza w’ikipe ya Leicester city Claudio Ranieri ku myaka 65 akaba ari ku ncuro ya 9 yirukanwa mu ikipe ku kazi ke k’ubutoza.

Claudio Ranieri mu gahinda gakomeye cyane
Claudio Ranieri mu gahinda gakomeye cyane

Nkuko tubikesha Sky sport itangazo ryavuzwe na vice president w’ikipe ya Leicester Aiyawatt Srivaddhanaprabha yagize ati:”Iki nicyo cyemezo cya mbere kigoranye twafashe, kwirukana Claudio Ranieri, gusa ndumva igihe cyari kigeze, turamushimira ibyo yadukoreye twifuje kuva kera, tuzamufata nk’intwari i king power, tugiye gushaka uburyo twashakira umuti ikipe yacu kugirango twongere dusubire ku rwego twari turiho umwaka ushize.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Ds Men ukinjira mu muziki nyarwanda nyuma y’ibikorwa byiza amaze kugeraho, aragira icyo yisabira abakunzi be n’abanyarwanda muri rusange

Amagambo Jose Mourinho yabwiye Claudio Ranieri wirukanywe yatangaje benshi