in ,

Amakuru agezweho: Umunya Argentina Lionel Messi amerewe nabi kubera ubwoba

Umukinnyi Lionel Messi, umunya Argentina ukinira ikipe ya Fc Barcelona kuri ubu ntago ari gusinzira ngo agoheke bitewe nuko ikipe ye y’igihugu ya Argentina yiteguye gukina n’ikipe ya Chili mu mikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi 2018, bitewe nuko iyi kipe ya Chili ifitanye na Argentina amateka atoroshye bityo uyu musore yongeye kwibutsa abakunzi be amwe mu magambo yatangaje ku itariki 12 kanama 2016 aho yagiraga ati:C’est un moment dur pour moi et pour toute l’équipe, c’est très difficile, j’aurais tellement voulu ramener un titre de champion en Argentine, je m’en vais sans y être parvenu“.Image result for Lionel messi crying 2016

Mu kinyarwanda yagize ati:” Ibi ni ibihe bikomeye cyane yaba kuri nge ndetse no ku ikipe yose, nifuzaga kuzanira igihugu cyange iki gikombe tubuze, niyo mpamvu mpisemo gusezera mu ikipe ya Argentina.” Ibi yabitangaje ubwo yaramaze guhusha Penalty yababujije gutwara igikombe ku nshuro ya kabiri kikurikiranya bagitwarwa n’ikipe y’igihugu ya Chili iyobowe n’umukinnyi Alexis Sanchez na Arturo Vidal, uyu musore nkuko tubikesha ikinyamakuru La gazetta delsport, inshuti ze za hafi ziremeza ko uyu mugabo yiteguye gukora ibishoboka byose kugirango agarurire icyizere abafana b’ikipe ye y’igihugu.

Tubibutse ko ikipe ya Chili yatsinze ikipe ya Argentina ubugira kabiri mu mikino ya Copa Amerika ku mukino wanyuma.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Agashya: Arsene Wenger yabonye andi masezerano mu kazi k’ubutoza

Rutahizamu Sugira Ernest arifuzwa n’ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’ubwongereza