Ikipe ya Manchester United nyuma yo kutitwara neza kuri uyu wagatandatu muri champiyona y’ubwongereza mu mukino yanganyijemo igitego 1-1 n’ikipe ya AFC Bournemouth, akaga ntikarangiriye mo aho gusa kuko n’umukinnyi wayo Zlatan Ibrahimovic yaje kuhagirira ibibazo bitoroshye.

Nyuma yuko uyu mukinnyi w’umunya suede Ibrahimovic agonganye kubushake na mugenzi we Tyrone Mings bikaza kuza kumuviramo guhabwa ikarita y’umuhondo, akanama gashinzwe imyitwarire muri federation y’abongereza gahise gahanisha rutahizamu Zlatan Ibrahimovic imikino 3 adakandagira mu kibuga. Ibi bikaba bishobora guhungabanya ikipe ya Manchester united imaze igihe kitari gito idashimisha abafana.