Umuvugizi wa Polisi mu Rwanda CP John Bosco Kabera yamaze impungenge abantu biyandikisha ku mpushya zo gutwara ibinyabiziga guhera tariki 12 Kamena 2023 kuguza tariki 12 Kamena 2024.
Abantu biyandikishije muri aya mezi twavuze haruguru bamwe muri bo bagize impungenge zikomeye nyuma yo kumva ko Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda yatangaje ko abantu bose bafite kode z’ibizamini bagomba gukora mu gihe kitarenze amezi abiri uhereye tariki 12 Kamena 2023.
Abaturage bamwe bagiye bavuga ko batunguwe cyane ndetse ko bataratangira kwiga gusa umuvugizi wa Polisi mu Rwanda CP John Bosco Kabera yatangaje ko abantu bafite ibizamini muri aya mezi yavuzwe haruguru bakaba bafite impungenge z’uko bataratangira kwiga bakwiriye gutuza kuko batekerejweho.
CP John Bosco Kabera yavuze ko nta muntu uzigera abura kode y’ikizamini cyangwa se ngo kode ye ite agaciro kubera ko atagiye gukora ikizamini kuko igihe cyose yaba arangije kwiga neza yajya gukora ikizamini.
Gusa yashishikarije abantu bose kwiga igihe cyose biyandikishije ku kizamini kugira ngo badatungurwa kuko Polisi yatangiye gahunda yo kwihutisha ibizamini, ibi umuvugizi wa Polisi mu Rwanda CP John Bosco Kabera yabitangarije kuri radio Rwanda.