Abana bakinira akademi y’ikipe y’ubukombe mu gihugu cy’Ubufaransa yitwa Paris Saint Germain basebeje igihugu cy’igihangajye ku Isi bagitsinda akavagari k’ibitego.
Mu mikino iri kubera mu gihugu cy’Ubufaransa ihuza abana bakiri bato bari mu marerero ari hirya no hino ku Isi ya Paris Saint Germain abana b’Abanyarwanda bakomeje guhesha ishema igihugu batsinda amakipe ubutitsa mbese nta miyaga umugani wabubu.
Abana b’Abanyarwanda bahondaguye ikipe yo mu gihugu cy’igihangajye ku Isi cya United States of America (USA) ibitego bigera kuri bitandatu byose ku busa mbese badakozemo gusa ntago ari bintu byabagwiririye kuko igikombe giheruka nibo bari bacyegukanye.
Uko ari ibyiciro bibiri byose byagiye mu gihugu cy’Ubufaransa mu mujyi wa Paris ninako bakomeje guhigika amakipe, dore ko bose bamaze gukatisha itike yo gukina kimwe cya kabiri muri iyi mikino.
Hagiye abana bari mu byiciro bibiri bitandukanye aribyo ibi bikurikira; Abana bari mutsi y’imyaka 13 ndetse n’abana bari mutsi y’imyaka 11 y’amavuko ubu bose bageze muri 1/2 cyirushanwa.