in

Amakuru acukumbuye! Rwatubyaye Abdul ubwe yitangarije amakuru avuga ku gutandukana na Rayon Sport

Kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul yavuze ko nk’umukinnyi aba afite amakipe menshi amwifuza ariko na none ibyo gusaba gutandukana n’iyi kipe atari byo ari ibihuha.

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambuga hamaze iminsi inkuru zivuga ko uyu mukinnyi yamaze gusaba gutandukana na Rayon Sports muri Mutarama 2024 kuko afite andi makipe amwifuza ashaka kwerekezamo.

Mu kiganiro cy’umwihariko Rwatubyaye Abdul yahaye ikinyamakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru yavuze ko nk’umukinnyi aba afite amakipe menshi amwifuza ariko na none atigeze asaba kuba yatandukana na Rayon Sports kuko ari ikipe yubaha yatumye izina rye rizamuka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Yego rwose ateye neza” Harmonize wikundira amabuno y’abakobwa yatangaje umubano afitanye na Hamisa Mobetto

“Turi gufotora abantu bashaka Green Card” Mutesi Scovia  yavuze impamvu abantu bajya i Burayi no muri Amerika badakira ndetse nibyo n’ihohotera ridasanzwe ababatwara babakorera- videwo