Ikipe ya APR FC ishobora kongeramo imbaraga mu mpeshyi y’uyu mwaka igura abakinnyi babiri bakomoka muri Uganda, Allan Okello na Ronald Ssekiganda. Aba bakinnyi bombi bakina hagati mu kibuga, aho Ssekiganda yibanda ku kugarira naho Okello agasatira izamu.
Amakuru yamenyekanye avuga ko APR FC yamaze kumvikana na Ssekiganda, mu gihe ibiganiro na Okello bikomeje kandi bigeze kure. Mu gihe isoko ry’igura n’igurisha rizaba rifunguye, birashoboka ko bombi bazerekeza muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.
Ssekiganda akinira Villa SC naho Okello akina muri Vipers SC. Bombi bagaragaje ubuhanga muri Shampiyona ya Uganda ndetse banakiniye Ikipe y’Igihugu mu mukino wa Guinée, aho batsinze igitego 1-0. Okello ni we watsinze icyo gitego cyabahesheje intsinzi. Kuri ubu, ni we uyoboye abatsinze ibitego byinshi muri Shampiyona ya Uganda, aho afite 14 mu mikino 21.
Niryo bazerekeza muri APR FC, bazahasanga abandi Banya-Uganda barimo Hakim Kiwanuka na Denis Omedi binjiye muri Mutarama, ndetse na Taddeo Lwanga umaze umwaka wa kabiri muri iyi kipe.