Wari umunsi wishiraniro ku makipe ahanganiye igikombe cya shampiyona hano mu Rwanda harimo ikipe ya APR FC yariyoboye uru rutonde n’amanota 53 ikurikirwa na Kiyovu Sports biganya amanota gusa APR FC ikarushay Kiyovu Sports ibitego.
Umunsi wa 24 wa shampiyona y’u Rwanda usize ikipe ya APR FC mwihurizo rikomeye nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Police FC iherutae kubatiza Rayon Sports 4-2 ubu ikaba yongeye kwihanangiriza ikipe ya APR FC yari yarayigize umugore wayo maze iyitsinda 2-1.
Dore uko imikino yose y’umunsi wa 24 wa shampiyona y’u Rwanda yagenze muri rusange:
1. Police FC 2-1 APR FC
2. Kiyovu Sports 2-1 Gorilla FC
3. Marine FC 1-0 Rutsiro FC
4. Sunrise FC 3-0 Etincelles FC
5. Mukura FC 3-2 Espoir FC
6. Rwamagana FC 1-1 Rayon Sports
Uku niko imikino y’umunsi wa 24 wa shampiyona y’u Rwanda yarangiye amakipe.