in

Amakipe atandukanye akina Premier League yahaye icyubahiro Christian Atsu wahitanywe n’umutingito _ AMAFOTO

Habanje gufatwa umunota w'ituze wo kwibuka Christian Atsu mbere y'umukino Nottingham Forest yanganyijemo na Manchester City

Amakipe atandukanye akina shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Bwongereza( Premier League) yahaye icyubahiro umunya-Ghana Christian Atsu biheruka kwemezwa ko yahitanywe n’umutingito.

Christian Atsu witabye Imana ku myaka 31

Mu minsi yashize ku itariki 06 Gashyantare ibihugu bya Turkey na Syria byibasiwe n’umutingito ukomeye cyane wahitanye abantu banshi nk’uko imibare ibigaragaza.
Mu mukino Chelsea yatsindiwemo na Southampton, I Stamford Bridge babanje kwibuka Atsu
Muri uwo mutingito niho Christian Atsu wakiniraga ikipe ya Hataryaspor yagwiriwe n’inkuta z’inzu. Abatabazi bakomeje bashaka Atsu bizagutangazwa ku munsi w’ejo ko ari bwo umurambo we wabonetse.

Imikino yakinwe ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu muri Premier League amakipe yanyuzemi arimo Chelsea, Newcastle United, Everton na AFC Bournemouth zamuhaye icyubahiro mbere y’uko iyo mikino itangira Kuko habanje gufatwa umunota w’ituze wo ku mwibuka.

Habanje gufatwa umunota w’ituze wo kwibuka Christian Atsu mbere y’umukino Nottingham Forest yanganyijemo na Manchester City

Christian Atsu yitabye Imana afite imyaka 31, aho yakiniraga Hataryaspor ibarizwa muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Turkey. Mu Bwongereza yakiniye amakipe ya Chelsea, Bournemouth, Everton ndetse na Newcastle United.
St James Spark ku kibuga cya Newcastle United babanje kwibuka Atsu


Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Christian Atsu niwe wanyishyuriye ishuri kugeza ndangije igihe papa yapfaga

Dj Brianne kwihangana byamunaniye birangira atukanye n’abafana karahava