in

Amakipe 6 yamaze kubona itike ya ⅛ muri UEFA Champions League

Ikipe ya Real Madrid na Manchester City ni amwe mu makipe yamaze kubona itike ya ⅛ kuri UEFA Champions League nubwo habura imikino ibiri yo mu matsinda.

Kuva tariki 19 Nzeri, ku mugabane w’i Burayi hatangiye gukinwa imikino ya Champions League 2023-2024.

Kuva icyo gihe mu matsinda yose 8 buri kipe imaze gukina imikino 4, ariko Hari amakipe yamaze kubona tike ya ⅛ mu gihe hakibura imikino ibiri ngo imikino y’amatsinda irangire.

Mu itsinda A, Bayern Munich yo mu Budage yamaze kubona itike ya ⅛ nyuma y’uko itsinze imikino yose 4 imaze gutsinda. Iki gihangange cyo mu Budage gifite amanota 12.

Real Madrid nayo yamaze kubona itike ya ⅛ muri UEFA Champions League nyuma y’uko ubu ifite amanota 12 mu itsinda C.

Mu itsinda D ho byamaze gusobanuka kuko Inter Milan yo mu Butaliyani na Real Sociedad yo muri Espagne zamaze kugera muri ⅛ kuko zifite amanota 10/12.

Mu itsinda G, ikipe ya Manchester City ibitse igikombe giheruka nayo yamaze kugera muri ⅛ kuko ubu ifite amanota 12/12. RB Leipzig yo mu Budage nayo yabonye itike ya ⅛ n’amanota 9 mu itsinda G.

Tariki ya 28-29 Ugushyingo nibwo imikino ya UEFA Champions izagaruka hakinwa imikino y’umunsi wa 5.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Agezweho muri Siporo: Umuzamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi warutegerejwe yamaze kugera mu Rwanda

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze guhitamo umutoza umwe mu batoza barenga 100 bashakaga akazi ko gutoza iyi kipe