in

Amajwi ni ayange – Umutoza ,Mugiraneza jean Baptiste ( Miggy) agaruka ku nkuru ya ruswa imaze iminsi imuvugwaho – VIDEO 

Umutoza Mugiraneza Jean Baptiste, uzwi nka Miggy, yahagaritswe n’ikipe ya Muhazi United nyuma y’amajwi yasakaye agaragaza ko yagerageje kugura umukino. FERWAFA nayo yatangaje ko igiye gukurikirana iki kibazo, ihamagaza Miggy ngo yisobanure ku byo ashinjwa.

Miggy, wahoze ari umukinnyi ukomeye wa APR FC n’Amavubi, yavuzweho gushaka gutanga ruswa kuri Shafik Bakaki, myugariro wa Musanze FC, kugira ngo Kiyovu Sports ibone amanota. Icyakora, Shafik ngo yanze ubwo busabe, avuga ko ari mu gisibo cya Ramadan.

Mu kiganiro Miggy yagiranye kuri YouTube, yemeje ko ayo majwi ari aye, ariko avuga ko yari gukora ubushakashatsi. “Amajwi ni ayange. Nakoraga ubushakashatsi ngo ndebe ko Shafik arya ruswa kuko nashakaga kumuzana muri Muhazi,” Miggy yatangaje.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe y’igihugu ya Benin yaraye yitije umwanya wa mbere w’u Rwanda mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi