Visi Perezida wa Kiyovu Sports yaciye amarenga ko mu ikipe ye harimo umwanda wa Match Fixing na Betting.
Ibi yabivuze nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu Sports yandagajwe bikomeye na Gasogi United ikayitera ibitego bitatu kuri Kimwe.
Mu kiganiro uyu muyobozi yagiranye na Mucyo Antha wa Radiotv10 yavuze ko yababajwe bikomeye n’ukuntu batsinzwe na Gasogi United.
Akomeza avuga ko yemeranya n’abandi bafana bavuga ko mu ikipe ya Kiyovu Sports harimo umwanda wa Match Fixing na Betting.
Akomeza avuga ko ibi atazabyihanganira kuko bikabije cyane, ngo ni Kiyovu Sports na Gasogi United, kuki bihora gutya?
Umva amajwi