Amahirwe ya Brazil yo gutwara igikombe cy’isi akomeje kuyoyoka bitewe n’abamwe mu bakinnyi bayifatiye runini bakomeje kuvunikisha ubutitsa.
Ikipe ya Brazil nyuma yo gutakaza Neymar Jr na Danilo mu mikino 2 iheruka ndetse bakiyongeraho Alex Sandro,kuri ubu babuze abandi bakinnyi babiri.
Gabriel Jesus usanzwe akinira Arsenal yagize ikibazo cy’ivi ndetse igikombe cy’isi cye cyarangiye ndetse yiyongereyeho Alex Telles,wavunikiye mu mukino wa Cameroon.
Ikinyamakuru Globo Esporte cyavuze ko Gabriel Jesus na Alex Telles barangije igikombe cy’isi cyabo batazongera gukina ukundi.
Gabriel Jesus wabanje mu kibuga mu mukino baraye batsinzwemo na Cameroon igitego 1-0,ntazongera gukinira Brazil nubwo ariwe wari ku isonga mu gusimbura Richarlison wa mbere.
Bino bikomeje kugabanya amahirwe ya Brazil yo gutwara igikombe cy’isi cy’uyu mwaka, Brazil ifite ibikombe 5 by’isi iheruka icyo muri 2002.