Nyuma y’ibibaz bikomeye byakomeje kuvugwa mu rugo rwa Diamond na Zari, ndetse hakaba hari ikintu kitibanzweho cyane Zari yaba yarashwaniye na Diamond, kurubu amakimbirane ari muri uru rugo ashobora kuba ari gusatira iherezo.
Mu minsi ishize nibwo umukire Brett Berish yari yasabye Diamond kumwamamariza ariko Diamond kubera amasezerano menshi yarafitanye nandi ma Company bikaza kumubuza gukorana n’uyu muherwe, bikaba biri no mu bintu yaba yarapfuye na Zari washakaga bikomeye ko Diamond akorana n’uyu musaza ukora imivinyu, kurubu Diamond yatangiye gukorana n’uyu mugabo.
Brett Berish uyobora urwengero rwa divayi yitwa Luc Belaire yakiriye iwe mu rugo umuhanzi Diamond Platinumz ndetse n’abari bamuherekeje. Diamond Platinumz ni umwe mu bahanzi ndetse n’ibyamamare bibarirwa ku ntoki byabashije guhura n’uyu muherwe. Dj Khaled na Rick Ross ni bamwe mu byamamare ku isi bamamariza uruganda rwa Luc Belaire bakaba bari no muri bake bagize amahirwe yo guhura n’umuherwe Brett Berish. Huddah Monroe na Diamond Platnumz na bo ni bamwe mu bahagarariye iki kinyobwa cya Luc Belaire.
Diamond Platinumz abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko aya ari amahirwe adakunze kubaho aho yagize ati: “Ibihe nk’ibi ni imboneka rimwe!”