Mu gihe cy’iminsi 365 yuzura umwaka umwe,Cristiano Ronaldo yatwaye ibikombe byose yaba icye ku giti cye ndetse n’ibyo mw’ikipe.Muri iyo minsi 365 afite Champions League 2,La Liga,Igikombe cy’Isi cy’ama club,igikombe cy’i Burayi,Ballon d’Or ndetse na The Best uguhembo gitangwa na FIFA ku mukinnyi wahize abandi.
Umukinnyi wigeze kubica bigacika muri Ruhago Ronaldinho Gaucho yaje kugira icyo avuga ku bihe byiza by’uyu musore ukinira ikipe ya bakeba ya Real Madrid.
Yagize ati “Cristiano Ronaldo ni umugabo wagize ibihe byiza biragoye kubona umukinnyi utwara ibikombe byose akwiriye ko abantu bemera ko ari umukinnyi mwiza yagize umwaka mwiza”.Yakomeje kandi avuga ko yatumye ikipe y’igihugu ya Portugal iba ikipe itinyitse nta wapfa kuyisuzugura uko yishakiye.