Nasser Al Khelaifi uyobora Paris Saint Germaine yatangaje adaciye ku ruhande ko iyi kipe yifuza bikomeye Marcus Rashford ukinira ukinira Manchester United.
Ubwo Nasser Al Khelaifi uyobora Paris Saint Germaine ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Sky Sport yabajijwe niba iyi kipe ikifuza kuzegukan Marcus Rashford maze nawe mu magambo ye aca amarenga ko ahubwo bamufite mu mishinga yabo yahafi nkaho ubwe yivugiye ati ” Ni umwe mu bakinnyi batangaje cyane! Kandi amasezerano ye azaba yararangiye buri kipe izamwifuza natwe turimo”.
Nasser Al Khelaifi akomeza agora ati ” Ntago ar’ibanga twaramwifuje mbere ariko ntago byadukundiye kuko tutumvikanye twese”.
Marcus Rashford ufite imyaka 25 azarangira amasezerano ye muri Manchester United mu mpeshyi ya 2023 aho hakomeje kwibazwa niba zakomeza gukinira amashitani atukura cyangwa niba azagenda. Marcus Rashford ubu kuva iyi season yatangira amaze gutsinda Ibitego 8 muri Manchester United ndetse akaba afite n’ibitego 3 mu mikino y’igikombe cy’Isi uyu mwaka.
Nasser Al Khelaifi uyobora PSG yabajijwe n’umunyamakuru wa Sky Sport niba bahawe amahirwe yo gusinyisha Rashford babyemera maze nawe ahita ati ” Uyu munsi aramutse ntamasezerano afite? Yego rwose twamuvugisha byihuse ariko ntago ubu twabikora ,reka tumureke akine igikombe cy’isi neza nyuma mu kwa mbere turizera ko tuzaganira.