Ku italiki 31 z’ukwezi kwa karindwi, rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid Cristiano Ronaldo nibwo yagejejwe imbere y’inkiko ashinjwa kunyereza imisoro ya leta ku buryo uyu musore yagombaga gucibwa ihazabu y’akayabo ka Miliyoni 14 z’amayero, akanga kuyishyura agategeka ko Real Madrid iyamwishyurira kugirango imugumane. Uyu musore mu kwiregura kwe yagaragaje mo guhuzagurika nkuko byagaragajwe mu cyegeranyo ikinyamakuru As cyahawe n’umushinjacyaha waregaga uyu musore kuba rusahurira mu nduru.
Nkuko AS dukesha iyi nkuru yabyanditse, uyu musore yagize ati:”Moi, j’avais des gens qui s’occupaient de tout, qui géraient toutes ces affaires, je ne m’inquiétais pas des impôts. En Angleterre, j’ai tout payé toujours et je vous regarde dans les yeux et vous dis la vérité. J’ai toujours dit aux gens qui travaillent pour moi de ne jamais rien cacher. Si l’on perçoit un bon salaire, on doit payer. Je n’ai jamais eu de problèmes en Angleterre, c’est pourquoi… Je ne vais pas le dire… mais j’aimerais retourner en Angleterre.”
Tugenekereje mu kinyarwanda uyu musore yagize ati:” Nge mba mfite abantu bacungira ibintu byange byose, sinjya ngira ubwoba bw’imisoro. Mu bwongereza nishyuye ibintu byose nasabwaga nkuko ndikubibahamiriza mbareba mu maso. Mpora mbwira abantu nkoresha kutagira ikintu na kimwe bahisha, kuko ntekereza ko iyo uhembwa neza ugomba no kwishyura ibyo usabwa. Sinigeze ngirira ibibazo mu bwongereza akaba arinayo mpamvu numva nifuza kuzahasubira.”