Nkuko mubizi guhera tariki 10 z’uku kwezi mu gihugu cy’ubufaransa hazaba hari kuba irushanwa rya Euro 2016, nkuko byumvikana rero Ubufaransa bukaba buzaba ari kimwe mu bihugu bizahatanira kwegukana iryo rushanwa.
Mu minsi yashize rero umutoza w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa ariwe Didier Deschamps akaba yaratangaje urutonde rw’abkinnyi azifashisha mu irushanwa rya EURO 2016, gusa kuva yarutangaza bantu benshi bakomeje kugenda bamushinja gukoresha ivanguraruhu igihe yatoranya abakinnyi azakoresha muri EURO. Ibyo bikaba ahanini byaratewe no kuba atarafashe abakinnyi Karim Benzema ndetse na Ben Arfa benshi bemeza ko aribo bakinnyi beza ubufaransa bufite muri iki gihe.
Umukinnyi Karim Benzema rero ubwo aheruka kuganira n’ikinyamakuru Marca akaba yaragize icyo avuga kuri icyo kibazo cyo kudahamagarwa mu ikipe y’igihugu. Benzema rero ntiyazuje yahise yunga murya Cantona asubiza asobanura ko kudahamagarwa kwe mu ikipe y’igihugu byatewe nuko Didier Deschamps yumviye ibyo bamwe mu bafaransa bagendera ku ivanguraruhu bifuza.  Benzema yasubije agir ati :«Deschamps a cédé sous la pression d’une partie raciste de la France. Il faut savoir qu’en France le parti d’extrême droite est arrivé au deuxième tour des dernières élections. Mais je ne sais pas si c’est une décision individuelle de Didier, car je m’entends bien avec lui, et avec le président. Je m’entends bien avec tout le monde.»
#LaPortada Benzema: "Deschamps se ha plegado a la presión de una parte racista de Francia" pic.twitter.com/N1fpKwFWT9
— MARCA (@marca) May 31, 2016
Aya magambo ya Benzema rero akaba yarakaje bikomeye bamwe mu bayobozi bakomeye b’ubufaransa ndetse n’abaturage muri rusange dore ko ubusanzwe bo bavugako Benzema atahamagawe kubera ikibazo cya Sextape ya Mathieu Valbuena. Ibi rero bikaba bishobora gutuma uyu musore ahanwa bikomeye dore ko na Eric Cantona nawe wari wakomeje kuri icyo kintu cyo gutoranya ikipe bagendeye ku ivanguraruhu byavugwaga ko Didier Deschamps azamujyana mu nkiko ubwo na Benzema rero akaba mu minsi iri imbere ashobora guhura n’ibihano bikaze.
polesana kuruwomusore nkunda