Miss Umutesi Lea Byusa nyuma y’ukwezi kumwe akoze ubukwe aritegura kwibaruka umwana we wa mbere.
Aya makuru yamenyekanye ubwo amashusho ye n’inshuti ze bari kwishimana yajyaga hanze, ku makuru ava mu nshuti ze za hafi avuga ko yari arimo kwishimira umwana we wimfura y’umuhungu ateganya kwibaruka vuba.
Umutesi Léa Byusa yamenyekanye muri Miss Rwanda 2021 aho yari ahagarariye Intara y’Amajyaruguru, aza kuvugisha benshi barimo n’umuhanzi Alikiba wagaragaje ko amushyigikiye bikomeye.
N’ubwo atagize amahirwe yo kwegukana ikamba, yakomeje kwagura ibikorwa bye mu myidagaduro cyane binyuze muri kompanyi ya Kigali Protocal, akaba ari n’umwe mu bayobozi bayo ndetse akaba anakora imirimo yo kwamamaza ibigo bitandukanye.