in

Amafoto: Umwana w’ibyumweru bibiri wari wibwe yagaruwe

Abashinzwe umutekano bagaruye umwana w’impanga w’iminsi 14 wari wibwe mu bitaro bya kaminuza bya Abubakar Tafawa Balewa (ATBUTH), muri Leta ya Bauchi.

 

LIB yatangaje ko uyu mwana, Ibrahim Mohammed, yibwe ku wa gatatu, tariki ya 21 Nzeri 2022, n’umugore wiyitiriye abakozi b’ibitaro.

Ubuyobozi bw’ibitaro  bwemeje ko umwana yagaruwe ku wa kabiri, 27 Nzeri 2022

Umuyobozi w’i bita bya ATBUTH, Dr Haruna Liman, yashyikirije umwana nyina, yavuze ko umwana yibwe nyina nyuma yiminsi umunani y’ibarutse impanga.

Uruhinja rwibwe ku ya 21 Nzeri 2022 saa yine n’igice z’umugoroba.

Uyu mwana w’umuhungu yagaruwe kuwa 27 Nzeri ahagana mu ma saa 1h00 za mu gitondo kandi afite ubuzima bwiza.

Turashimira Allah n’imbaraga zashyizwemo n’ishami rishinzwe umutekano (DSS) ndetse n’izindi nzego z’umutekano mu kugarura umwana.

Liman yemeje kandi ko inzego z’umutekano zimaze gufata uyu mugore ukekwaho icyaha cyo kwiba uyu mwana.

Ari guhatwa ibibazo, nyuma yuko inzego z’umutekano zishyikirije umwana ubuyobozi bw’ibitaro.

Byavuzwe ko uwukekwaho kwiba uwo mwana yifuzaga cyane umwana, yajyanye umwana mu rugo, maze abwira umugabo we ko yibarutse.

Icyakora, umugabo ntiyamwemera ahubwo yamubwiye gusubiza umwana aho yamwibye.

Nk’uko ikinyamakuru Tribune cyo muri Nijeriya kibitangaza ngo igihe mugenzi we bakoranye yumvaga ibyabaye ku mwana wabuze ku bitaro bya ATBUTH, yahamagaye maze ikibazo akimenyesha abashinzwe umutekano muri ako karere.

Abashinzwe umutekano bo muri DSS bamaze kubona amakuru bagiye muri ako gace maze batangira gusaka inzu ku nzu basangamo umwana n’umugore bahita bafatwa.

Mu ibazwa, ukekwaho icyaha yemeye icyaha, avuga ko yibye umwana kubera agashinyaguro yakorerwaga n’uwo bashakanye ndetse n’abandi bagize umuryango kubera ko atabyara.

Nyina w’umwana, Bilkisu Alhassan yavuze ko uyu mugore mbere gato yo kwiba umwana yamubwiye ko yabonye ko umwana adafite amashereka  ahagije yo konka kandi ko agomba kumushakira amata.

uyu mugore yamwijeje ko yavuganye na muganga mu cyumba cy’abana bamusezeranya kumushakira amata n’ibindi biribwa by’abana.

Bilkisu yabisobanuye agira ati: “Namubwiye ko se yabaguriye ibiryo by’abana ariko ambwira ko atari byo bakeneye, ahubwo aribindi agomba kugura.

Yambajije umwana mukuru mwereka Ibrahim, noneho aramufata aramutwara

Yambwiye ko amujyanye mu cyumba cy’isuzumiro ry’abana, ntabwo narimuzi  ariko numvaga mwizeye.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Lionel Messi washinjijwe kuba umusaza yongeye gushimangira ko nta mukinnyi bahwanye ku isi

Messi yavuze amagambo kuri Yatumye yongera kwiyumva cyane