Amashusho yabanyeshuri bambaye ingofero bise izirwanya ubukopezi mugihe cyibizamini bya kaminuza yagiye ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga muri Philipine.
Abanyeshuri biga ibijyanye n’ubuhanga bo muri Albay, Bicol, muri Filipine bagiyekuri interineti nyuma yo gusabwa kwambara igitambaro cyababuza kureba impapuro zabandi mugihe cyibizamini byabo.
Abanyeshuri bakoze akazi keza hanyuma bazana uburyo bwo guhanga impano zabo ku girango barwanye uburiganya bwo gukopera bakora ibishushanyo byakozwe mu gikarito, agapuleti k’amagi n’ibindi bikoresho.
Mary Joy Mandane-Ortiz, umwarimu w’ubuhanga bw’ubukanishi muri kaminuza ya Bicol University of Engineering, yavuze ko iki gitekerezo “cyagize akamaro”
Abandi bambaye ingofero, kasike za moto kugirango bubahirize muri make itegeko.
Nk’uko umwarimu abitangaza ngo abanyeshuri bose barangije ibizamini hakiri kare kandi nta muntu wafashwe akopera uyu mwaka.