Amafoto y’umunsi, abapolisi bambukije abanyeshuri mu masaha yo kuva no kujya ku ishuri ndetse banabaha ku bumenyi bwo mu muhanda.
Polisi y’u Rwanda yakomereje ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda, #GerayoAmahoro ku banyamaguru biganjemo abanyeshuri mu gihugu hose bakangurirwa gukoresha umuhanda mu buryo butuma birinda impanuka.
Abanyamaguru bibukijwe ko:
Bagomba kwambukira mu mirongo yagenewe abanyamaguru. Kureba iburyo n’ibumoso bakabona kwambuka. Gushishoza bakareba ko ibinyabiza byabahaye inzira bakambuka bihuta ariko batiruka.
Bibukijwe ko bagomba kwirinda kwambuka bambaye ekoteri, bakoresha telefone cyangwa baganira, ndetse no kubahiriza ibimenyetso bimurika mbere yo kwambuka umuhanda.
[AMAFOTO]