Umuhanzikazi w’Umunyarwandakazi ariko ukorera umuziki muri Uganda, Gloria Bugie yatangaje ko ubu asigaye abangamirwa cyane n’uburyo asigaye ateye by’umwihariko ku kibuno cye gikunze kuvugisha benshi.
Uyu mukobwa yatangaje ko ikibuno cye cyabaye kinini cyane gitangira kujya kimuremerera ku buryo byatangiye kugira ingaruka ku buzima bwe bwa buri munsi.
Ati “Uko ikibuno cyange gikomeza kuba kinini, ni ko gikomeza kuremera cyane. Rimwe na rimwe kirambangamira.”
Gloria Bugie ari mu bakobwa bakunze kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga, ahanini bitewe n’imiterere ye aho usanga benshi banamushinja kwibagisha. Amafoto ye agaragaza umubiri we by’umwihariko akunze gukundwa n’abafana benshi, ariko ngo nanone byamubabaza bitewe n’ingaruka bigira ku mikorere ye ya buri munsi.
Uyu muhanzikazi yavuze ko nubwo yishimira uko ateye, agerageza kwita ku buzima bwe kugira ngo ikibazo cy’ikibuno gitamugiraho ingaruka mbi. Yongeyeho ko yizeye ko azashobora kugera ku rugero rwiza aho atazongera kugira ikibazo cyo kumva ikibuno cye kimuremereye cyangwa kimubangamira mu bikorwa bya buri munsi.
Gloria Bugie yizeye ko ubutumwa bwe buzafasha abandi bakobwa bafite ibibazo bisa n’ibi kumenya ko atari bo bonyine kandi ko bashobora kubishakira ibisubizo byiza.



