in ,

AMAFOTO: Reba uko Kidum wari waburiwe ko azicwa n’abarundi ,bamwakiriye nk’umwami

Mu byumweru bibiri bishize, Nimbona Jean Pierre, umuhanzi w’Umurundi uzwi ku mazina ya Kidum Kibido Kibuganizo, yavuze ko hari abantu bo mu gihugu cye bamubwiye ko bagiye kumwica ariko akaba yitegura kujya i Burundi igishaka kikaba. Kuri uyu wa Kane yageze i Bujumbura aho yakiriwe nk’intwari.

Ubwo yasobanuraga uburyo hari abamubwiye ko najya i Burunzi azicwa, Kidum yagize ati: “Muntu waba urimo gutegura kwica njyewe Kibido Kibuganizo hanyuma ukantega imitego kuri Facebook wiyita amazina y’abantu bafitanye ibibazo na Leta y’u Burundi, njyewe sindi umunyabwoba ngo watuma ntinya kuza iwacu. Nzagera aho i Bujumbura ku itariki ya mbere z’uku kwezi kwa cyenda, tegura neza uko uzanyica rero kuko ngomba kuza mu gihugu cyanjye cy’amavuko. Uzaba umfashije kuko nzaba mpfiriye mu gihugu cya sogokuru wanjye. Bitegure neza kandi ubikore, amayeri yo kwiyita amazina y’abarwanya Leta unyitiranya n’abari mu bayirwanya nayamenye kera! Yewe, njyewe sindi muri ibyo bya politiki, ntunzwe no kuririmba gusa. Ibyo nabyo niba ari ikibazo, sindi mu bazabireka vuba. Imana niyonkuru, ndaje ikiba kibe!”

Ubwo yahageraga kuri uyu wa Kane tariki ya Mbere Nzeri 2016 nk’uko yari yabyivugiye, yakiriranywe urugwiro rudasanzwe aho abaturage benshi b’Abarundi bagiye kumutegera ku Kibuga cy’Indege i Bujumbura ngo bamwakire, bafite ibyapa bimuha ikaze mu gihugu cye kandi bamubwira ko bamukunda bakaba banamwishimiye.

Mu bagiye gusanganira no kwakira Kidumu ku kibuga cy’indege, harimo na Ambasaderi wa Kenya mu Burundi, cyane ko uyu muhanzi akunze kuba cyane mu gihugu cya Kenya kandi akaba ari naho yavugiraga ko agiye kujya mu gihugu cye cy’amavuko igishaka kikaba.

Source : Ukwezi

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere uburyo Mario Balotelli yakiriwe nk’umwami mu ikipe nshya yagiye gukinamo (video)

Reba urutonde rw’ibihugu 10 bifite abakobwa beza kurusha ibindi muri Africa