in

Amafoto: Rayon Sports yasubukuye imyitozo idafite bamwe mu bakinnyi

Ni imyitozo yasubukuwe ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri, ni nyuma y’uko Minisitiri ya Siporo isohoye amabwiriza mashya ajyanye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus mu gisata cy’imikino.

Iyi myitozo yabaye ku gicumansi mu Nzove, ni mu gihe mu gitondo bari bipimishije Coronavirus n’aho ku wa Mbere ikipe ikaba yari yahawe urukingo rushimangira.

Mu bakinnyi bakoze imyitozo ntibarimo Mitima Isaac, Nishimwe Blaise, Kwizera Olivier na Bashunga Abouba.

Uretse Abouba Bashunga wahawe uruhushya rwo gushaka ibyangombwa byo kujya gukora igeragezwa muri Portugal, abandi bose ngo bafite ikibazo cy’uburwayi nk’uko umutoza wungirije Sacha yabitangaje.

Amakuru ahari n’uko Mitima Isaac yaguwe nabi n’urukingo yahawe ku munsi wo ku wa mbere, urwo rukingo rwari urukingo rushimangira izindi bahawe mbere.

Rayon Sports irimo kwitegura umukino w’umunsi wa 12 izakinamo na Musanze FC ku wa Gatandatu tariki ya 15 Mutarama kuri Stade Regional i Nyamirambo aho ubu iri ku mwanya wa 5 n’amanota 19.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Uncle Austin ari mu gahinda gakomeye

Itangazo ryo guhindura izina akitwa Mahoro Angel Dissy