in

AMAFOTO: Mu nzu y’ubwami bwa Kate Bashabe yakiriyemo Bruce melodie ibitwenge biramwica

Umunyamideli Kate Bashabe yakiriye ku meza Bruce Melodie, umujyanama we n’ikipe ngari imufasha, ibyo bise guhura k’umuryango nyuma y’uko Kate Bashabe nawe yamusuye ubwo aheruka muri Amerika.

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru ni bwo Kate Bashabe abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yasangije abantu amafoto y’abarimo Bruce Melodie, Kenny, Calvin na Emile bicaye iwe ku meza bari gusangira.

Nyuma y’uko gusangira, bose bafashe ifoto igaragaza neza Kigali cyane ko bari banayifatiye ku musozi wa Rebero aho umuntu aba yitaruye Kigali ariko ayihanze amaso mu buryo bwiza.

Coach Gael abinyujije kuri konti ye ya Instagram, yerekanye neza ko byari byiza kwishimana n’umuryango ndetse banizihiza isabukuru ya Kenny na Joel barumuna be. Yagize ati: ’’Byari byiza kwishimana n’umuryango. Isabukuru nziza na none Kenny ndetse na B Joel’’.

Ubwo aheruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kate Bashabe yagiye gusura Coach Gael n’umuryango we ndetse akaba yaragiye asangiza abamukurikira ibihe byiza yagiye agirana n’uyu muryango usanzwe uhatuye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
umusomyi
umusomyi
2 years ago

amakuru yanyu ba ajagaraye ntiwamenya ngo inkuru ihera he ikagarukira he ibi publicite biba binyanyagiye mbega ikinyamakuru puu nta apetit giteye ugisoma kbs mwikosore

Umukobwa uri mu mashusho y’indirimbo ya King James yahagarariye Nigeria mu irushanwa rya Miss Universe -AMAFOTO

Ibibazo  mu ikorwa ry’umuhanda Kigali – Mageragere