Muri Afurika nubwo bavuga ko itari yatera imbere, hari imwe mu mujyi abantu benshi bapfa bifuza kuzageramo ariko kubera uko hahenze bikaba bitajya bipfa gukundira buri wese kuba yahagera.
Dakar, Senegal
Dakar ni Umurwa Mukuru wa Senegal, igihugu giherereye muri Afurika y’Iburengerazuba, gtuwe n’abaturage barenga miliyoni 16.
Addis Ababa, Ethiopia
Uyu Murwa Mukuru wa Ethiopia uza ku mwanya wa kabiri kuri uru rutonde rw’imijyi ihenze muri Afurika. Addis Ababa ituwe n’abarenga miliyoni eshanu.
Abidjan, Côte d’Ivoire
Umurwa Mukuru wa Cote d’Ivoire uza inyuma ya Addis Ababa,mu mijyi ihenze. Utuwe n’abantu miliyoni eshanu.
Harare, Zimbabwe
Harare ni Umurwa Mukuru wa Zimbabwe, utuwe n’abantu miliyoni ebyiri. Ikiguzi cy’ubuzima muri Harare kiri hejuru cyane kubera ko ibicuruzwa byinshi bituruka mu mahanga, nk’ibiribwa byinshi bitumizwa i Burayi cyangwa muri Amerika.
Johannesburg, Afurika y’Epfo
Johannesburg ituwe n’abantu miliyoni esheshatu, niwo mujyi uhenze cyane muri Afurika y’Epfo.
Pretoria, Afurika y’Epfo
Pretoria iza inyuma ya Johannesburg mu mijyi ihenze muri Afurika, ituwe n’abantu miliyoni ebyiri.
Mwibagiwe kongeraho Kigali