in

AMAFOTO: Byari ishavu n’agahinda ubwo Manchester United yibukaga abayo baguye mu isanganya ry’i Munich

Abakozi ba Manchester United mu myenda y'umukara baje kwibuka

Ubaze umunsi ku munsi kuva ku itariki 06 Gashyantare 1958 kugeza ubu hashize imyaka 65 indege yari itwaye Abakinnyi n’abakozi ba Manchester United ikoze impanuka.

Ku itariki ya 06 Gashyantare mu 1958 i Munich mu cyahoze ari u Budage bw’uburengerazuhu, habereye impanuka y’indenge yahitanye abari abakozi ba Manchester United.

Abakozi ba Manchester United mu myenda y’umukara baje kwibuka

Iyo mpanuka yahitanye abantu 23 harimo 20 bapfuye ako kanya ndetse n’abatatu bapfuye nyuma ku bw’amahirwe 21 bararokoka.
Iyo mpanuka ikipe ya Manchester United ihora iyibuka buri mwaka ,uyu mwaka Manchester United yateguye ibikorwa byo kwibuka byatangiriye ku mukino iyi kipe yakinnye na Crystal Palace kuwa gatandatu aho hafashwe umunota wo kwibuka ndetse bazana n’indabo zo kwibuka.
Indege yakoze impanuka yari irimo abakinnyi ba Manchester United n’abakozi bayo bandi

Manchester United uyu munsi yakomeje ibyo bikorwa aho habaye igikorwa cyo gusoma umuvugo wasomwe na Marcus Rashford na Bruno Fernandes mu ikipe y’abagabo ndetse na Katiee Zelem na Ella ku ruhande rw’abagore. Nyuma abakinnyi n’abandi bakozi b’iyikipe berekeza kuri sitade ya Old Trafford gushyira indabo ku rwibutso ruhari.
AMAFOTO:
Imyaka 65 irashize bamwe muri aba bitabye imana

Abakozi ba Manchester United mu myenda y’umukara baje kwibuka


Harry Maguire afashe indabo


Marcus Rashford asoma umuvugo ukubiyemo ubutumwa

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rwiririza Delice witabiriye Miss Rwanda yibarutse

Nyanza: Umwarimu yakoze impanuka ahita ahasiga ubuzima