Mu bahanzi bakomeye muri Afurika y’iburasizuba ndetse no muri Afurika yose muri rusange, ntabwo wavuga abahanzi bagezweho kandi bakunzwe cyane ngo wiyibagize Diamond.
Uyu ni umuhanzi ukomeye mu gihigu cya Tanzania, ufite inzu itunganya umuziki ya Wasafi ndetse n’ibindi bikorwa byinshi bigiye bitandukanye.
Umubyeyi we nk’umuntu nawe kandi wamureze akamufasha gukora umuziki, yamuhembye kumwitaho ubuzima bwe bwose, dore ko inyambarire ye ndetse n’imodoka agendamo bitangwa n’umuhungu we.
Mbere y’uko Diamond atangira umuziki, bose bari abaken, papa wa Diamond yarabataye, Diamond yatangajeko akenshi baburaraga ndetse no kubona imyambaro bikaba ari ikibazo gikomeye.
Uyu muhanzi yatangaje ko, ajya gutangira gusogora indirimbo, yakoresheje amafaranaga yagurishije umukufi wa mama we kubwo kumwitangira.
Ariko ubungubu umubyeyi we akunze kwita Mama Dangote, afite ubushobozi bwo kumugurira imikufi, amamodoka, ndetse n’ibindi by’agaciro bitagereranywa.