in

Amafoto ateye ubwuzu y’umusore warongoye abakobwa batatu icyarimwe nyuma yo kumwiteretera

Mu gihugu cya Republika iharanira Demokarasi ya Kongo haravugwa inkuru itangaje y’umusore witwa Luwizo wakoze ubukwe n’abakobwa batatu icyarimwe nyuma y’aho bamwitereteye bamusaba ko yababera umugabo.

Ibi birori by’ubukwe bwa Luwizo n’aba bakobwa byitabiriwe n’inshuti zabo za hafi ndetse n’abagize imiryango yabo, n’ubwo ababyeyi b’umusore batahageze kuko batashimishijwe n’icyemezo cye cyo gushyingiranwa n’aba bakobwa.Amakuru avuga ko aba bakobwa aribo bamwitereteye na we kubera uburyo yari yabakunze bituma ahitamo gushyingiranwa na bo.

Aganira n’itangazamakuru, Luwizo yavuze ko yatunguwe no guhura n’aba bakobwa ubwo yajyaga gusura umuvandimwe wabo, ndetse bagiye kuvugana kuri gahunda y’ubukwe bwabo.

Uwitwa Natalie yavuze ko ubwo we n’abavandimwe be babwiraga uyu musore ko bashaka ko ababera umugabo byaramutunguye, ariko kuko yari amaze kubakunda ntiyazuyaje yahise abyemera.Ni ubukwe bwaciye ibintu hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ninde wazongera kureba champions league?

Ukuri ku makuru yavuzwe ko Arthur Nkusi yaba agiye gukorana na Uncle Austin kuri Radio nshya