Kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Ukuboza, mu karere ka Nyanza habereye irushanwa ryo gusiganwa ku magare ryiswe Royal Nyanza Race.
Ni irushanwa ryakinwe n’abadiganwa 45 mu kiciro cy’abakuru ariko 17 ni no bonyine bashoboye gusoza isiganwa.
Abagabo bakoze intera ya km 116 bazenguruka mu mujyi wa Nyanza inshuro 15.
Mu mujyi wa Nyanza haherukaga isiganwa ubwo Valens Ndayisenga yatsindaga baturutse i Gatuna muri 2017.
Mu bakinnyi basiganwe, hari 16 bamaze igihe mu myitozo y’ikipe y’igihugu mu Kinigi bitegura La Tropicale Amissa Bongo na Tour du Rwanda.
Mu ntangiriro, Mugisha Moïse yari kumwe na Muhoza Eric, Manizabayo Eric na Niyonkuru Samuel imbere.
Moïse yaje gucika abo bari kumwe, Manizabayo basanzwe bafatanya amufasha ku buryo ba bandi babiri ba ANCA bataza kumufata.
Moïse yakomeje kongera intera.
Bazenguruka bwa nyuma Manizabayo nawe yaje kumwegera agabanya ibihe ariko Moïse asoza ari wa mbere.
Moïse yaherukaga gutsinda amasiganwa abiri yabanje: Kibeho Race na Musanze Gorilla Race.
Manizabayo yari yatsinze Gisaka Race.
Mu bakobwa, mushiki wa Valens, Nirere Xaverine na Diane Ingabire biriwe bayoboye isiganwa bafatanya neza kugeza muri metero 50 za nyuma aho Diane yatsinze kuri sprint.
Mu bakobwa bato, Umwamikazi Jazilla wari waratsinze amasiganwa abiri aheruka (Human Rights Race na Musanze Gorilla Race) yabaye uwa kabiri akurikiye Iragena Charlotte. Jazilla yageze ku murongo ari gutaka afashe mu itako, bishoboka ko yagize imvune.