Kuri uyu wa 12 Kamena 2024 abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi nibwo byari byitenzwe ko bagera i Kigali mu Rwanda bavuye muri Afurika y’Epfo.
Ni nyuma y’umukino ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsinzemo ikipe y’igihugu ya Lesotho bakunda gutazira “Ingona” [1-0].
Uyu mukino wabereye Ku cyibuga cyitiriwe Moses Mabhida i Durban usiga ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yongeye kuyobora itsinda C yari imaze iminsi iyobora ariko ikaza gutakaza umwanya wa mbere itsinzwe na Benin [1-0].
Umukino ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinzemo ikipe y’igihugu ya Lesotho wasize Ruyoboye itsinda rya C ndetse unasiga abanyarwanda muri rusange bongeye kwishima no kugira ikizere ko bashobora kuzabona ikipe yabo ijya mu gikombe cy’Isi giteganyijwe kubera muri Leta zunze ubumwe z’Amerika (USA) mur 2026.
Urutonde rw’itsinda C
• Rwanda 7 points
• South Africa 7 points
• Benin 7 points
• Lesotho 5 points
• Nigeria 3 points
• Zimbabwe 2 points
Ibi rero nibyo byateye abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda akamwenyu ndetse bamwe bahitamo no kujya kwacyira ikipe yabo kuko ntibyari biherutse kubaho ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikura itsinzi hanze y’u Rwanda mu mikino y’amarushanwa .
Amafoto y’abakunzi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi