Hari ibintu bitabonerwa ibisobanuro uko byagenda kose.Izi nkuru 10 ntago n’uyu munsi zirabonerwa ibisobanuro zikabamo n’urujijo rwinshi.
- Umwuka mubi mu Bitaro.
Kuri iri foto yafashwe na Camera (Camera de surveillance) ihora ifata amashusho yo kwa muganga,hagaragara umurwayi uryamye ku gitanda cye hakagaragara n’ikindi kintu cy’umukara kiri kwidedembya hejuru ye.Bucyeye bw’iyo foto uwo murwayi yitabye Imana.
Bikunze kuvugwa ko ndetse imyuka mibi ikora kwa muganga itegereje ko itwara abagipfa ikuzimu.
2. Urupfu rwa Elisa Lam
Muri 2013 abakiriya ba Cecil Hotel bitotombeye umwuka mubi n’umunuko w’amazi agera mu byumba byabo,abayobozi bayo bagiye gushaka aho ikibazo kiri nibwo basanze umurambo wa Elisa Lam wigaga muri Los Angeles muri citerne yari iri hejuru ku gasongero k’inzu iyo Hotel ikoreramo.
Umurambo we bawupimye ibiyobyabwenge barabibura nta n’agasebe yari afite,izo citerne kuzigeraho bisaba gufungura urugi ruremereye cyane rusakuza (alarm) buri gihe iyo rufunguwe ndetse n’urugi rwa citerne ubwayo ruramereye ku buryo Polisi yifashishije abantu benshi ngo barukureho barebe mw’imbere udashyizeho ko ziri ahantu harehare cyane ku buryo hitabajwe inzego nyinshi.
Nyuma yo kwibaza ukuntu Elisa Lam yageze muri iyo citerne,video ya nyuma yafashwe akiri muzima byagaragara ko yari arari kwivugisha anahunga ibintu bitagaragara muri iyo video mushobora kureba hasi aha.
3. Igini rya Freddy Jackson
Freddy Jackson wakoraga nk’umukanishi mu gisirikare yaje kwitaba Imana ubwo yahuraga na cya cyuma cya kajugujugu kikaraga (helice). Nta minsi iciyemo nibwo haje gufotorwa ifoto y’abakozi bakoranaga bose y’urwibutso rw’uwo mugabo.
Gusa iyo foto nawe yari ayirimo nk’uko bigaragara.
4. Imyuka mibi y’i Amityville
Muri 1974 Ronald Defeo Jr wiswe “Butch” yishe se na nyina n’abavandimwe be 3. Nyuma y’igihe umugabo Lutz aza kugura iyi nzu gusa ayimaramo iminsi 28 kubera ibintu yahaboneye,harimo amajwi yumvikanaga mu nzu ye n’ibindi. Nyuma y’aho Ed na Lorraine Wen kabuhariwe mu myuka (exorcist) mibi baje kugenzura iyo nzu abakozi babo bakajya bafatwa n’ibisazi bakivugisha .Nyuma baje gufata ifoto y’iyo nzu ariko iyo foto igaragaramo agakobwa gafite isura nk’iyo umukobwa wishwe muri wa muryango wayibagamo mbere.
Iyi nkuru yaje gukinirwa film iyakunzwe cyane ni CONJURING.
Mu muryango wa Hodgson hagaragayemo imyuka mibi kugeza ubwo umwana waho witwaga Janet yajyaga abyuka saa saba z’ijoro asa nk’ugendera mu birere avuga urujwi rukanganye nyuma y’aho ibintu byajyaga byifata nabyo bikizengurutsa mu birere haje nabwo kwitabazwa Ed na Lorraine Wen bemeza ko ari imyuka mibi.
Mark na Sara Woodruff bari bafite umurima munini n’abacakara benshi.Rimwe baje gufata umucakara witwaga Chloe yaje gufatwa ari kubumviriza bamuca ugutwi nk’igihano.Nyuma yaje gushaka kwihorera ategura ibiryo birimo uburozi bwica abana babo 4 na nyina Mark ararokoka aza kumumanika.
Umuzimu we ni we ugaragara kenshi kuko ari ho hantu havugwa amazimu menshi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
7. Ivuriro rya Waverly hills
Iri vuriro ryavuraga abantu barwaye tuberculose,abarwayi baho bazaga barangije no kwishyura amasanduku yabo.Kubera ubwinshi bw’abarwayi byatumaga abatazakira babica ngo abandi babone umwanya.Umuforomo wahakoraga witwaga Mary Lee yaje kwandura iyi nrwara ahita yiyahura.
Umuzimu we waba ugaragara imbere y’icyumba yiyahuriyemo nk’uko iri foto ryabyerekanye.
Muri 1984,ubwato bwitwaga SS Waterlon bwapfishije abakozi babwo babiri bishwe n’umwotsi uri toxique imirambo yabo ijugunywa mu mazi.Haciyemo iminsi nibwo abakozi bose b’ubwo bwato bahuruye babonye amasura y’abo bagabo babiri yishushanya mu mazi
Ni nabwo hafashwe iyi foto kugeza n’uyu munsi itarabonera ibisobanuro.
9. Umuzimu mu modoka.
Muri 1959 ubwo Jim Chinnery n’umugore we Mabel bavaga gusura ahantu nyina wa Mabel ashyinguwe, Mabel yashatse gufotoza umugabo we mu modoka nyuma yo guhanaguza amafoto hashize iminsi kubera ikoranabuhanga ryari rihari icyo gihe nibwo kw’ifoto yabonye ikintu gisa nk’undi muntu wari wicaye inyuma mu modoka.
Mabel yaje kwemeza ko uwo muzimu afite isura nk’iya mama we bari bavuye gusura aho ashyinguwe kandi ko yakundaga kwicara no muri uwo mwanya.