in ,

Amafoto 10 atangaje ya Perezida Obama akwemeza ko icyo uzaba ntaho kizajya

Mu mwaka w’1987 nibwo ku myaka 26 y’amavuko Barack Obama ubu uyoboye Leta Zunze ubumwe za Amerika (USA) yaje gusura ku nshuro ye ya mbere abavandimwe be muri Kenya bivugwa ko ari naho afite inkomoko.

Image result for amafoto ya barack obama

Muri uru ruzinduko rwari rugamije guhindura ubuzima bwe ,Perezida Obama akaba yarahuye n’abavandimwe be batandukanye harimo bashyiki be, bakuru be n’abarumuna be ndetse na Nyirakuru.

Aya ni amwe mu mafoto atangaje ya Perezida Obama yafashwe ubwo yasuraga umuryango we ,uko agaragara kuri aya mafoto ameze nk’umuntu wari usanzwe kandi wicisha bugufi ndetse ameze nk’umuntu utari uzi ko arindiriwe no kuzinjira muri white house  yinjirwamo umugabo igasiba undi. 








Perezida Barack Obama akaba ari Perezida wa 44 uyoboye Leta Zunze ubumwe za Amerika , akaba avuka kuri nyina w’umuzungu witwa Ann Dunham na se w’Umwirabura witwa Barack Obama Sr ufite inkomoko mu gihugu cya Kenya.

Perezida Barack Obama akaba yaravutse tariki ya 4 Kanama ,1961 ahitwa Honolulu muri Hawaii , ubu akaba afite umugore n’abana b’abakobwa babiri.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Emile Muzigaba
Emile Muzigaba
7 years ago

Gos s actually great, we never loose our hope in any case, and any situation …..

Amafoto mashya ya Usengimana Faustin n’umukunzi we Daniella yatumye abantu bifuza kujya mu rukundo (amafoto)

Amagambo Princess Priscillah yabwiye umubyeyi umubyara nawe yagutera imvamutima :YAREBE HANO