Mu mwaka w’1987 nibwo ku myaka 26 y’amavuko Barack Obama ubu uyoboye Leta Zunze ubumwe za Amerika (USA) yaje gusura ku nshuro ye ya mbere abavandimwe be muri Kenya bivugwa ko ari naho afite inkomoko.
Muri uru ruzinduko rwari rugamije guhindura ubuzima bwe ,Perezida Obama akaba yarahuye n’abavandimwe be batandukanye harimo bashyiki be, bakuru be n’abarumuna be ndetse na Nyirakuru.
Aya ni amwe mu mafoto atangaje ya Perezida Obama yafashwe ubwo yasuraga umuryango we ,uko agaragara kuri aya mafoto ameze nk’umuntu wari usanzwe kandi wicisha bugufi ndetse ameze nk’umuntu utari uzi ko arindiriwe no kuzinjira muri white house  yinjirwamo umugabo igasiba undi.Â
Perezida Barack Obama akaba ari Perezida wa 44 uyoboye Leta Zunze ubumwe za Amerika , akaba avuka kuri nyina w’umuzungu witwa Ann Dunham na se w’Umwirabura witwa Barack Obama Sr ufite inkomoko mu gihugu cya Kenya.
Perezida Barack Obama akaba yaravutse tariki ya 4 Kanama ,1961 ahitwa Honolulu muri Hawaii , ubu akaba afite umugore n’abana b’abakobwa babiri.
Gos s actually great, we never loose our hope in any case, and any situation …..