Rutahizamu wa Police FC, Byiringiro Lague, yemeje ko mu buto bwe yari umufana ukomeye wa Rayon Sports, ariko aza kuyireka ubwo yajyaga muri APR FC mu 2017. Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye na The Choice Live kuri Isibo TV tariki 16 Gashyantare 2025, aho yasobanuye uko ubuzima bwe bwahindutse nyuma yo kwinjira muri APR FC.
Mu kiganiro cye, Lague yavuze ko APR FC yamuhaye byinshi, birimo inzu n’undi mutungo, bituma ayikunda cyane. Yemeje ko kuba yarayihisemo atari impanuka, ahubwo ari amahitamo meza yamufashije kwiteza imbere nk’umukinnyi.
Lague yasobanuye amagambo aherutse gutangaza nyuma y’uko Police FC itsinze Rayon Sports, avuga ko yababajwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe bwavuze ko butigeze bumwifuza nk’umukinnyi, ahubwo nk’ushinzwe itangazamakuru. Yongeyeho ko Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee, ari inshuti ye, ndetse ubwo yajyaga gukina muri Suède, umuvandimwe wa Thadee ari we wamwakiriye.
Byiringiro Lague, wari umaze igihe akinira Sundsvikens IF yo muri Suède, ubu yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Police FC. Uyu mukinnyi yitezweho kuzafasha iyi kipe kugera ku musaruro mwiza muri shampiyona y’u Rwanda.