in

Amafaranga ikipe izahabwa yatwaye igikombe cy’intwari agiye kungana n’ayahabwa iyatwaye igikombe cy’amahoro

Amafaranga ikipe izahabwa yatwaye igikombe cy’intwari agiye kungana n’ayahabwa iyatwaye igikombe cy’amahoro

Ku munsi wejo hashize nibwo ishyirahanwe ry’umupira w’amaguru ryatangaje amafaranga azahabwa ikipe izatwara igikombe cy’intwari.

Iki gikombe cyizatagira tariki 28/ 01/2024 ikipe zizatangira zihura ni APR FC izacakirana na Musanze FC saa Cyenda z’amanwa naho saa kumi n’ebyiri z’umugoroba Rayon Sports ihure na Police FC.

Umukino wa nyuma uzaba tariki 1/02/2024, ku munsi nyirizina w’intwari. Kuri uyu munsi Kandi hazanaba umukino uzahuza ikipe ya Rayon Sports WFC ndetse na AS Kigali WFC ziyoboye urutonde rw’abari n’abategarugori kugeza ubu.

Ikipe izatwara igikombe cy’intwari izatahana Milliyoni 6 z’amanyarwanda mu gihe iyitwara igikombe cy’amahoro itwara Milliyoni 10 gusa, iya 2 izahabwa Milliyoni 3. Hazatangwa na Milliyoni 1 yo kwitegura kuri aya makipe azakina naho Musanze FC yongererweho ibihumbi 600 y’urugendo.

Ikipe izaba yageze ku mukino wa nyuma ku bagabo izahabwa indi Milliyoni 1 yo kwitegura uyu mukino wa nyuma. Mu bategarugori, iyizatwara iki gikombe izahabwa Milliyoni 4 iya 2 ihabwe Milliyoni 2. Bazahabwa kandi ibihumbi 200 by’urugendo.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Torsten Frank Spittler utoza Amavubi yaraye annyuzuye abanyamakuru mu kiganiro yagiranye nabo

Asaziye iwabo! Yolo The Queen yatangaje imyaka ye