Ni bake bafite icyo bazi ku rukundo rw’umuhanzi The Ben ,ariko nyamara ubwo yaherukaga muri South Africa mu kiganiro yagiranye n’imwe mu maradio yaho yagize icyo atangaza ku rukundo rwe no ku rugendo rwe muri muzika.
Ndi mushya ku isoko rya muzika yo muri Afurika. Niyo mpamvu nshaka gukora cyane. Ntabwo nakorana indirimbo na Jay Z cyangwa bariya baririmbyi bandi bo muri Amerika ubungubu.
Mbere na mbere ndashaka kwandika izina muri Afurika, nkagira abafana benshi ibindi (byo gukorana n’Abanyamerika) nkazabitekerezaho nyuma. Mu myaka itanu iri imbere ndashaka kuzaba ndi umwami (wa muzika ya Afurika).”
Mu kiganiro kirekire yagiranye na “Transafrica Radio” yagarutse kuri byinshi ku muziki we ndetse no ku buzima bwe bwite. abajijwe niba adateganya gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye muri USA yasubije agira ati”Ndi mushya ku isoko rya muzika yo muri Afurika. Niyo mpamvu nshaka gukora cyane. Ntabwo nakorana indirimbo na Jay Z cyangwa bariya baririmbyi bandi bo muri Amerika ubungubu.
Mbere na mbere ndashaka kwandika izina muri Afurika, nkagira abafana benshi ibindi (byo gukorana n’Abanyamerika) nkazabitekerezaho nyuma. Mu myaka itanu iri imbere ndashaka kuzaba ndi umwami (wa muzika ya Afurika) mbese meze nka Wiz Kid uko ameze ubu ”
Umunyamakuru wa Transafrica kandi yabajije The Ben ku bijyanye n’urukundo rwe maze The Ben amusubiza amubwira ko ari ingaragu ubu ariko ngo yahoze mu rukundo n’umukobwa bamaranye imyaka itanu nyuma baza gutandukana,ubu ngo akaba ari gusoza urugendo rwo kumwiyibagiza kandi akirinda kugira undi mukobwa yatereta …..yongeraho kandi ko yakoze amakosa yateye uwo mukobwa kugenda bityo ngo niba amwumva yamugarukira kuko ibyo yakoze ngo ntabwo bizasubira.