Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hacicikana ibitekerezo bitandukanye by’abantu bibaza ku myambarire Alyn Sano aherutse kugaragara yaserukanye mu bitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’.
Ni amafoto yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga abantu bakagereranya ay’uyu muhanzikazi akiririmba muri korali n’amugaragaza uyu munsi.
Yabwiye IGIHE ko ibitekerezo by’abantu bari kunenga imyambarire ye yabibonye icyakora ahamya ko we ntacyo biba bimubwiye.
Ati “Abantu bakwiye kumva ko ndi umuhanzi, abankundira umuziki bakwiye kumva ibihangano byanjye, ku rundi ruhande ariko ndi umuhanzi mu nguni zose.”
Alyn Sano ahamya ko abantu bakwiye kumva ko imyambarire ye ari iy’umuhanzi uri mu bucuruzi.
Yakomeje ati “Njye nambara imyenda kubera impamvu, hari iyo ngiye gushyira ku isoko n’iy’abandi mba ndi kwamamaza. Abantu rero bagakwiye kujya bantera imbaraga aho kuzinca.”
Ku rundi ruhande uyu muhanzikazi avuga ko ibyo abantu bavuga ku myambarire ye bidashobora kumuca intege kuko we azi icyo ashaka.