in

Aline Gahongayire yakize kanseri yo mu muhogo yari arwaye

Umuhanzi akaba n’Umuramyi uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire yahishuye ko yigize kurwara kanseri yo mu muhogo gusa akaza kuyikizwa n’ibitangaza by’Imana.

Mu kiganiro yagiranye na MIE ikorere ku muyoboro wa Youtube, Gahongayire yavuze ko mu gihe cyashize yagiye kwa muganga kwisuzumisha uko ahagaze mu mubiri, agahabwa amakuru mabi ko arwaye kanseri yo mu muhogo.

Yavuze ko ubwo yamenyaga ko arwaye kanseri, yahise yiheba akibaza uburyo kariyeri ye igiye kurangira, ndetse akaba agiye gupfa. Gusa ngo yirinze kugira uwo abibwira kugeza no kuri Mama we.

Gahongayire avuga ko yamaze amezi 4 kwiyakira byaranze, nyuma nibwo yaje gusubira kwa muganga bamupimye basanga kanseri yarakize. Akomeza avuga ko ibitangaza by’Imana aribyo byabikoze cyane ko anizerera mu bitangaza.

Yagize ati: “Nari mfite amakuru y’ubuzima bwange, ibintu bitameze neza […] kandi byari ibintu byerekeye ubuzima bwanjye atari ukuvuga ngo nibyo banerereje. Natangiye gutekereza ukuntu ibintu birangiye, kariyeri yange nayo irangiye. Naringiye gupfa aho bagutangariza ko mu muhogo hashobora kuba harimo kanseri, ibintu byinshi bibi cyane. ni byinshi wenda igihe cy’ubuhamya cy’izaza ariko Imana y’ibitangaza yahise yigaragaza.”

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu gihe Rayon Sports imyiteguro irimbanyije, muri APR FC ho umutoza Thierry Froger yavuze ingorane abakinnyi be bafite mu gihe bitegura guhura na mukeba wayo Gikundiro

“Umukino wa APR FC ntabwo azawukina” Urunturuntu hagati y’umutoza wa Rayon Sports na Aruna Moussa Madjaliwa