Alexis Sanchez ni umwe mu bakinnyi bakomeye ikipe ya Arsenal itunze, uyu musore ugenda yigaragaza uko bwije n’uko bukeye hariya mu mugi wa London, uyu musore ariko ngo hari ikintu kimwe kigenzi Wenger ajya akora kikamubabaza cyane.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ESPN, Sanchez yagize ati :”Yarambwiye ngo nduhuke, gusa njye sinkunda kuruhuka niyo yaba ari mu mukino simba nshaka kuruhutswa. Sinkunda ko bansohora mu kibuga birandakaza cyane ndetse bituma ntaha mbabaye cyane, kuko njye nitoza ngo nkine. Niko kazi kanjye nkora uko nshoboye ngo nitange ijana ku ijana.”
