Rutahizamu ukomoka muri Suwede, Alexander Isak, yatangaje ko yatakarije icyizere ikipe ye ya Newcastle United mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram. Yavuze ko iyi kipe yananiwe kubahiriza amasezerano bari baragiranye, ndetse ikanatangaza ibintu bidahuye n’ukuri, bityo umubano hagati ye n’ikipe udashobora gukomeza.
Nk’uko BBC Sport ibitangaza, Isak yavuze ko yari yizeye ko azemerewe kuva muri Newcastle mu gihe hari ikipe ikomeye iza kumugura ku giciro gikwiye. Uyu rutahizamu, wagaragaje impano idasanzwe muri Premier League, yemeza ko impinduka ari iby’inyungu ku mpande zombi kandi ko agomba gukomeza inzira ye y’umwuga ahandi.
Ku rundi ruhande, Newcastle United ivuga ko igifite icyizere cyo gukomezanya n’uyu rutahizamu, nubwo we yamaze kwerura ko ibintu byagoranye, kandi ko yiteguye gukora ibishoboka byose ngo abone amahirwe yo kwimukira ahandi.
Isak, wari mu ikipe yatoranyijwe mu “Premier League Team of the Season”, aracyari hagati y’ubushake bwe bwo gushaka ejo heza mu ikipe ikomeye nka Liverpool no kuba Newcastle ishaka kumufata nk’umukinnyi w’ingenzi mu miyoborere ya Eddie Howe.