Alain izina risobanura umuntu mwiza.
Bimwe mu biranga ba Alain
Yiyumvamo kuyobora , ni umuntu ugira umwete, akunda abana cyane kandi yumvikana n’abagore kurenza abagabo nubwo hari igihe aba umunyamahane.
Ni umuntu wubaha ababyeyi be, akabaha agaciro kandi agakunda abana cyane.Kuri we nta mwana yacaho usanga abagaragariza urukundo.
Alain ntabwo ari umuntu uhuzagurika, usanga azi gufata imyanzuro atabishidikanyaho.
Ni umuntu ufata ibyemezo bivanzemo kugira igitugu rimwe na rimwe.
Ibyiza bye n’ibibi bye birangana ni umunyagitugu, utihangana ariko wita cyane ku bantu bafite intege nke.
Akunda imyitozo ngororangingo, akunda gukora ibintu bituma ahura n’abantu nyamwinshi nko kwigisha, gusetsa kuvura, kuba umuyobozi n’ibindi.