“Al Merrikh nibyo wabuze intsinzi ariko nibura wabonye imitima yacu” Umunyamakuru wa RBA yatwawe umutima n’inkumi z’uburanga zo muri Sudan zari zaje gushyigikira ikipe yabo.
Ku munsi w’ejo hashize nibwo ikipe ya Al Merrikh yo muri Sudan yakiriye Yanga Sc yo muri Tanzania.
Uyu mukino warangiye Al Merrikh itsinzwe ibitego bibiri ku busa.
Nyuma y’umukino, Umunyamakuru wa RBA Kayishema Titi Thierry yatangajwe n’ubwiza bw’umukobwa bari baje gushyigikira Al Merrikh.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yasohoye amafoto y’abo bakobwa ni uko maze arenzaho amagambo agira ati: “Al Merrikh nibyo wabuze intsinzi ariko nibura wabonye imitima yacu.”




