Abanya Brazil babiri Neymar Jr na Dani Alves bakinanye kuva mu bwana bwabo ndetse bakaza no kugirana ibihe byiza mu ikipe ya Fc Barcelona, kurubu aba bagabo bongeye gusubirana mu ikipe ya PSG yo mu bufaransa nyuma y’umwaka umwe gusa bari bamaze badakinana kuko Dani Alves aje i Paris avuye muri Juventus, gusa nkuko tubikesha ibinyamakuru bibiri byo muri Espagne As na Marca, aba bagabo bombi kuba bahuriye hano si impanuka.
Nkuko ikinyamakuru As cyakoze ubucukumbuzi ku makuru yaba bagabo bombi, ngo igitekerezo cyo kujya muri PSG bacyumvikanyeho mu bukwe bwa Lionel Messi bwabereye i Rosalio muri Argentina mu kwezi kwa gatandatu.Tunabibutse ko Dani Alves yanze gusinya muri Manchester City ku munota wanyuma,ikindi kandi nuko umugambi waba basore ari uko bazagira ikipe ya PSG ikipe ya Brasil kuburyo mu mipango bafite nuko byibura bazakina mu ikipe ya PSG byibuze ari abanya Brasil 8 babanza mu kibuga. Umugambi waba bagabo kandi nuko uwitwa Philippe Coutinho uri muri Fc Barcelona, Willian da Silva wa Chelsea ndetse na Marcelo wa Real Madrid nabo bazayizamo, kandi bakaba biteguye kuzabibumvisha.